Tuesday, October 4, 2011

Ibisigo



Mu banyabwenge b'ubushakashatsi bwerekeye iby'Umuco Karande w'Irwanda, Padri Kagame ni we wihase cyane kwiga Ibisigo, aragumya arabikoranya, arabishishooza, abihindura mu gifaransa, akajya abisohora mu bitabo n'ibinyamateka byo hirya no hino. Ibyinshi mu Bisigo Padri Kagame yakoranije, yasize koko abisohoye mu bitabo, ariko kenshi yakundaga kubishyira mu gifaransa. Aho umuntu asanga ibisigo byinshi ni muri ibi bitabo bya Kagame:
• La Poésie dynastique au Rwanda, 1951,
• Introduction aux Grands Genres lyriques de l'ancien Rwanda, 1969.
Hari n'izindi nyandiko ngufi, uzagira amatsiko azarebe muri cya gitabo-kigega cya Marcel d'Hertefelt & Danielle de Lame:
• Société, Culture et Histoire du Rwanda
• Encyclopédie bibliogrphique, 1863 - 1980/87
• Musée royal de l'Afrique centrale, Tervuren, Belgique, 1987.
Ariko hari n'undi muhanga w'Urwanda, nawe wize cyane ibyerekeye Ibisigo, akanabyandikaho ibitabo byinshi: Cypriani Rugamba. Mu bitabo Rugamba yanditse, harimo ibi :
• La poésie dynastique rwandaise, source d'histoire, Mém. Licence en Sc. Historiques, Université de Louvain, 1966 ;
• Le Poète dynastique rwandais. Aspects de sa formation et de son action, in « Africa-Tervuren », XXII, 2-4, 40/45, 1976 ;
• Caractéristiques littéraires de la poésie dynastique rwandaise, in « Rapport de l'Institut national de la Recherche scientifique », 1977 ;
• La Tradition orale rwandaise, in « Education et Culture », no. 7-8, pp. 111/120 ;
• Préalables à l'interprétation de la Tradition orale, in «La Civilisation ancienne des peuples des Grands Lacs », 1981, pp. 331-348.
Intebe y'Abasizi

Abasizi bakuranwaga ibwami, ku buryo hagombaga kuba hari babiri cyangwa batatu byibura. Ni bo bamenyaga byinshi mu mateka y'Urwanda, kandi bakamenya no kuyavuga mu mvugo nziza, bakayashyira mu mivugo iboneye kandi inonosoye. Ibwami rero habaga Intebe y'Abasizi, ntibe yabura uyicaraho. Iyo Ntebe y'Abasizi yashinzwe n'Umugabekazi Nyiraruganzu Nyirarumaga, nyina wa Ruganzu Ndori. Abami barayimenyaga cyane, bakayubahiriza, bakagabira Abasizi, bakabafata neza cyane, nk'uko nyine uwo Mugabekazi yasize abigennye abishinze, buri ngoma ikiita ku bayo basizi, ntibagire icyo babura.

Ibisigo rero burya ngo ni bikuru cyane mu Rwanda, ariko uwo Mugabekazi ni we watumye bikomera cyane. Bavuga ko we na Ruganzu ubwabo baremye ibisigo byinshi. Uwo Mugabekazi rero yaje gukoranya ibisigo byari biriho, arabiringaniza neza, atuma banarema n'ibindi byinshi, maze ashinga n'Intebe y'Abasizi, ngo bajye babona uko bigisha abato, abasizi babone kugwira. Iyo Ntebe yari ishinzwe no kuzigama uwo mutungo w'Urwanda. Guhera kuri iyo ngoma, Abami n'Abagabekazi bakurikiyeho bakomeje uwo murimo wo kwigisha no kuzigama no gutubura Ibisigo.
Uko Kagame yandukuuye Ibisigo

Abasizi bamaraga kurema igisigo, bakakivuga, bakacyigisha abandi, kikaba aho, bikamenyekana ko kiri mu mutwe wa Naka n'uwa Naka. Ibyo Padri Kagame yarabidusobanuriye, atubwira ukuntu abantu bajyaga bamenya ko ariho akoranya Ibisigo bya kera byabwirwaga umwami, bakajya batumanaho, bakazabwira Kagame ufite igisigo iki n'iki, maze akajya iwabo, cyangwa se akabatumira, ibyo bamubwiye akabyandika, akanabifata ijwi mu mashini. Murumva rero ko byari nk'ibitabo koko.
Abasizi Padri Kagame yashoboye kugeraho, yabakuyeho Ibisigo 176. Ariko bimwe ntibyuzuye, kubera ko abari babizi neza bapfuye batarabyigisha abandi, cyangwa se Kagame atamenye aho abashakira. Ubundi, nk'uko Kagame yatubwiye, abasizi barakuranwaga i Bwami, kugira ngo Amatorero y'Umwami n'ay'Umugabekazi abone uyigisha, kandi mu bitaramo by'i Bwami hahore hari umuhanga w'Ibisigo. Ariko muri iyo myaka ibintu byari byarahindutse, ikizungu cyarageze i Bwami...
Turagerageza rero gushaka Ibisigo bimwe-bimwe twashyira kuri iyi site, kugira ngo abatabizi bamenye ibyo ari byo. Naho kubyiiga birambuye ntibirashoboka, kuko ibyo Kagame na bagenzi be basohoye mu kinyarwanda ni bike, biibanze cyane kubishyira mu gufaransa, basa n'abandikira abanyamahanga, aho kwandikira Abanyarwanda. Ariko twumva ko ibintu bya Kagame hari ababisigayemo, ubwo ahari vuba aha bazatugezeho Ibisigo byose uko yabibwiwe. Ibyo Cypriani Rugamba yaaba yarakoranije byo ntituramenya neza aho biri, ariko nabyo byazaboneka.

No comments: