U Rwanda rwagiye rutegekwa n’abami
batandukanye kuva rwabaho kugeza ubwo abanyamateka babagabanyamo ibyiciro
bitatu bakurikije ibihe aribyo : Abami b’ibimanuka, abami b’umushumi
n’abami b’ibitekerezo.
Abami
b’Ibimanuka ni abakomoka kuri Shyerezo, Abami b’umushumi ni abatazwi igihe
bategekeye n’ibyabaye ku Ngoma zabo, naho Abami b’Ibitekerezo ni Abami bazwi
neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo.
Abami
b’Ibimanuka bahera kuri Shyerezo bakagera kuri Kazi. Naho Abami b’umushumi
bahera kuri Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma bakagera kuri Cyilima I Rugwe. Abami
b’Ibitekerezo ari nabo ba nyuma bahera kuri Kigeli I Mukobanya bakageza ku
Mwami wa nyuma w’u Rwanda ariwe Kigeli V Ndahindurwa.Tukaba tugiye kubagezaho
amateka y’Umwami wa mbere w’Umushumi, Gihanga I Ngomijana.
Gihanga
Ngomijana (1091-1124)
Uyu
mwami witwa Gihanga avugwaho byinshi kandi agafatwa nk’umuntu ngo wahanze u
Rwanda. Gusa umuntu ashobora kwibaza niba mbere yaho nta Rwanda rwabagaho.
Iyo
umuntu ahereye ku mateka y’abami b’ibimanuka bivugwa ko bakomoka mu ijuru,
usanga bavugwa ko baba baramanukiye bwa mbere mu Mubari (mu Burasirazuba bw’u
Rwanda ahitwa ku rutare rwa Kinani) aho baje basanga hatuwe kandi hategekwa
muri icyo gihe n’uwitwa Kabeja wo mu bwoko bw’Abazigaba.Uyu Mwami witwa Gihanga
niwe ntangiriro y’ubutegetsi bw’ingoma Nyiginya(fondateur de la dynastie) ni
nawe washyizeho gahunda y’Igihugu gitegekwa n’Abami.
Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe, Gihanga nta ngoma yimanye, ahubwo
yategekeshaga ibindi birango bibiri aribyo inyundo n’ikindi gikoresho
cy’umuziki bita urusengo.Ibyo gushyiraho ingoma nk’ikimenyetso cy’ubwami ngo
yaba yarabizaniwe n’uwitwa Rubunga nawe abikopeye mu bucurabwenge bwakoreshwaga
n’abitwa Abarenge. Abarenge bari Abasinga, aribo bitwaga Abasangwabutaka(bivuga
abo Abanyiginya basanze bategeka) ngo akaba ari bo bari mu gihugu mbere y’uko
iriya ngoma Nyiginya iza kurutegeka.Ingoma ya mbere yakoreshejwe n’ubutegetsi
bwa Gihanga yahawe izina rya Rwoga bituruka ku ijambo ’kwogera’ cyangwa se
’kwamamara’.
Rubunga wayizaniye Gihanga ni we bakunze kwita Mwungura ari naho
banakomerezaho bagira bati ni ’Mwungura wunguye ingoma ubwiru’, akaba
akomokwaho n’umuryango w’Abatege bituruka ku izina ry’umwe mu bakurambere babo
witwaga Nyabutege. Ikoreshwa ry’ingoma nk’ikimenyetso cy’ubwami bwa Gihanga ngo
ntiryakuyeho burundu ikoreshwa rya biriya bimenyetso bindi byakoreshwaga mbere
ari byo urusengo n’inyundo nk’uko amateka akomeza kubigaragaza.
Urugero rwatangwa nuko iyo i bwami bamenyeshaga icibwa ry’umuntu
runaka cyangwa se umuryango runaka ariko mu buryo butari burundu bakoreshaga
umurishyo w’ingoma, mu gihe iyo iryo cibwa ryemezwaga mu buryo bwa burundu
baritangazaga bakoresheje urusengo.
N’ubwo hashidikanywa niba Gihanga ari we wahanze u Rwanda cyangwa
atari we ngo ntibikuraho ko yaba yarabayeho kuko kubaho kwe kugaragarira ku
kuntu uruhererekane rw’abamukurikiye mu butegetsi bamwubahiriza kandi ugasanga
mu ntekerezo zose agarukamo nk’uko amateka abigaragaza.Iyo umwami runaka
yageraga ku butegetsi yubakishaga ingoro ye, ariko ku ruhande agashyiraho
n’ahagenewe kubahiriza umukurambere Gihanga ariho bitaga urukamishirizo.
Uretse n’ibyo kandi ngo aho umusezero (imva y’umwami) wa Gihanga
wari ku gasozi ka Muganza ya Kayenzi ngo naho hakorerwaga imihango yo
kumuterekera niba ari ko nabyita. Aha ngaha i bwami ngo bakaba barahoherezaga
abiru bo kuhakorera imihango yabugenewe.Habaga indi mihango yamukorerwaga yari
ishingiye ku nka ikaba yarakorwaga n’abo mu muryango bita Abaheka ;
umutware wabo agatura i Runda ndetse akaba yarafatwaga nk’umwiru mukuru w’inka.
Ntawakwirengagiza ubwoko bw’Abatsobe nabwo ngo bukomoka kuri
Gihanga, kuko ngo uwo bakomokaho witwa Rutsobe ari umuhungu yabyaye hanze. Uyu
muryango nawo ukaba waraje kubahwa ibwami kubera imihango y’ubwiru wakoraga,
dore ko ngo banagiraga ingoma yabo yitwa Rwamo naho umurwa baturagaho ukaba
wari i Kinyambi muri Runda.Umuryango w’ Abatsobe wari ufite agaciro mu
butegetsi bwite bw’igihugu kuko bari bashinzwe imihango y’ubwiru ijyanye
n’umuganura bagatura mu karere k’u Bumbogo bakagira n’umutwe w’ingabo
bayoboraga witwa Gakondo ukomoka kuri Gihanga.Ikindi kivugwa kuri Gihanga ni
uko igihugu yategekaga cyarengaga imbibi z’u Rwanda tuzi ubu. Ibi bigashingirwa
ku ntekerezo zigaragaza ko ubutegetsi bwe bwageraga hakurya mu burengerazuba
bwa Congo aho bitaga mu Bunyabungo ndetse n’ahitwa Buhindangoma hakurya muri
Rutshuru.
Ahandi hagaragara ibirari by’amateka bishobora kwemeza ko Gihanga
yabayeho ni mu majyaruguru y’u Rwanda ahitwa Buhanga hagati ya Nyamutera na
Nyakinama ku bazi amazina y’uturere twa kera.Aha hagaragaraga ibigabiro by’aho
uyu mwami yari atuye ariko umuntu akaba atakwemeza ko ibyo bigabiro bigihari
magingo aya kubera ibikorwa by’ubuhinzi n’imiturire.
Imwe mu mihango yakorerwaga muri aka gace ni iyakorwaga ku mfizi
yitwa Rugira ngo yabanaga n’inka zitwa Ingizi nkuko uyu munyamateka abivuga.Iyi
mihango ngo yaba ratangiye ku ngoma y’umwami Yuhi II Gahima ari nabwo umutwe
w’ingabo zitwa Gakondo zatandukanaga n’izitwa Abangakugoma nyuma aba
Bangakugoma bakoherezwa kuba hariya mu Buhanga.Undi murwa wa Gihanga uvugwa mu
mateka, ni uwari ahitwa Nyamirembe cyangwa se Humure yo mu Mutara,aho uyu mwami
ngo yaba yarageneye umuhungu we Kanyarwanda ngo azabe ari we umusimbura ku
ngoma amaze gutanga.
Gihanga yarongoye Abagore benshi
Ikindi amateka garagaza, avuga ko Gihanga yagiye abyara abana
batandukanye badahuje ba nyina kuko nawe yari afite abagore benshi nk’uko byari
bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo ha mbere.
Umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa
Jeni uturuka mu bwoko bw’Abarenge akaba yarabyaranye n’uyu mugore Kanyarwanda
Gahima (Wamusimbuye ku Ngoma), Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho
n’ubwoko bw’ Abashambo( Wabaye Umwami wo mu Ndorwa) ndetse n’uwitwa
Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w’ubwoko Abahondogo(Bategetse u
Bugesera ),ndetse na Nyirarucyaba umukuramberekazi w’ubwoko bw’Abacyaba
(Bategekaga Ingoma y’u Bugara).
Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo(Intara ya
Kivu y’Amajyepfo) barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo
ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho
n’abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n’undi mwana witwa Gafomo.
Gihanga yari afite undi mugore w’inshoreke witwaga Nyirarutsobe
babyarana Rutsobe umukurambere w’abo mu bwoko bw’Abatsobe.
No comments:
Post a Comment