Sunday, September 25, 2011

Ijambo ry’Imana : Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’ abantu ?





Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b)

Yesu biramunezeza kubana natwe kuko akunda umunyabyaha ; icyo yanga ni ibyaha byacu ariko nibyo yapfiriye. Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwita abakiranutsi.

Yesu yambaye ishusho y’ abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, ni ukuvuvga ’Imana iri kumwe natwe’ cyangwa se ’Imana mu bantu’.

Iyo Yesu yigishaga yaravugaga ati " Nimuguma muri jye ijambo ryanjye rikaguma muri mwe, musabe icyo mushaka." Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari nyirawo uwuhingira, ishami ryose ritera imbuto ararica akarikuraho.

Abari kure kera bigijwe hafi n’ amaraso ya Kristo Yesu. Yesu ahora yishimiye kubana natwe ahora ari ku rugi akomanga ngo nitwemera yinjire dusangire Yesu yishimira ko dusangira ubuzima bwose kuko iyo ubabaye murababarana, iyo wishimye murishimana, ubuzima bwose murabufatanya kuko umunezero we ari ukubana n’ abantu.

Kuko yababajwe no kugeragezwa, abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intumwa icyo ari cyo.

Yesu yatanze itangazo rikomeye ati " mwese abananiwe muze munsange ndabaruhura" (nta n’umwe mu isi watanga nk’iryo tangazo). Akomeza avuga ngo mwikoreze ingata yanjye itababaza n’ umutwaro wanjye ntuvuna.

Ku musaraba yaravuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije, ushaka wese naze kuko umunezero we kwari ukubana n’ abantu.

Byaba byiza twemeye kumwakira atari kumwakira kw’abihana bwa mbere gusa, ahubwo mu mibereho yacu ya buri munsi Yesu anezezwa no kubana natwe kuko iyo urebye ubuzima bwacu bwa buri munsi turirwanira usanga nta bufatanye bwacu na Yesu burimo.

Usanga umuntu avuga ngo njye ndakennye, baramvuga, njye njye..... iyo nari njye niyo igaragaza ko nta bufatanye bwacu na Yesu burimo. Paulo yavuze ngo si njye nkiriho ni Kristo muri jye. Nimufatanya na Kristo uzoroherwa mu bigeragezo byawe kuko yavuze ngo mwikoreze ingata yanjye itababaza n’ umutwaro wanjye nawo ntuvuna.

N’ubu aracyabana natwe kuko ubugingo bwacu buhishanijwe na Kristo mu Mana. Kuko yicaye i buryo bw’ Imana adusengera adutambira ibitambo.

Stefano yabanye n’ Imana mu ipfa rye aravuga ngo ndamubona ahagaze iburyo bw’ Imana.

Iyo Satani adushinja imbere y’ Imana ku bw’ ibyaha twakoze, Yesu arahagarara akatuvugira ati " nibyo koko barabikoze, ariko nibyo napfiriye" ; akereka Imana inkovu mu biganza no mu rubavu. Turi abatsinzi no kurutaho ku bw’amaraso ya Kristo Yesu. Amen !

No comments: